Official Notice

Itangazo ryo gusaba inkunga z'ubucuruzi kubagore

Oct 12, 2026
·
Attachment Available

ITANGAZO RYO GUSABA INKUNGA Z’UBUCURUZI KU BAGORE


Umuryango Fondazione Marcegaglia ETS, binyuze muri gahunga ya Fondo Robi, irashishikariza   abagore n’amatsinda y’abagore  bifuza guteza imbere no kwagura imishinga yabo y’ubucuruzi kwandika basaba inkunga y’amafaranga n’ibikoresho bizakoreshwa mu mishinga yabo  hagamijwe  guteza imbere ubukungu bw'abagore no guhanga  imirimo mishya.


Intego


Fondo Robi Fund for Women igamije gushyigikira imishinga y'ubucuruzi iyobowe n'abagore cyangwa itsinda rigizwe nibura na 50% by'abanyamuryango baryo ari abagore, ifite ibitekerezo bishya ,birambye kandi ifite ubushobozi bwo kwaguka no gutanga indi mirimo kubandi bantu cyane cyane abagore n’abakobwa.


Inkunga Izatangwa


Fondazione  Marcegaglia ETS izatanga inkunga  ingana na  (5,000,000 -10,000,000RWF) ku mishinga izaba yatoranyijwe ,imishinga izaterwa inkunga ni imishinga y’ubucuruzi iyobowe n’abagore  izagaragaza ubushobozi bwo kugera ku nteko z’umushinga  kurusha iyindi mu mishinga yose izaba yatanzwe.


Ibisabwa kugira ngo Usabe inkunga


Usaba agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba ari umugore w'Umunyarwandakazi cyangwa itsinda rigizwe nibura kimwe cya kabiri (50%) by'abanyamuryango baryo ari abagore).
  2. Kuba afite nibura imyaka +18 y'amavuko.
  3. Ubucuruzi bugomba kuba bumaze nibura umwaka umwe (1) bukora, kandi bugaragaza ubushobozi bwo kwaguka no gutanga indi mirimo kubandi.
  4. Ingengo y’imari y'ubucuruzi ikoze neza kandi ishoboka, yerekana uko inkunga izakoreshwa.
  5. Kwerekana uko umushinga uzahanga nibura umurimo umwe (1) mushya uhemba cyane cyane ku bagore n’abakobwa mugihe cy’umwaka wambere.
  6. Abasaba bashobora guturuka  muturere twose tw’u Rwanda.
  7. Abasaba bagomba kuba biteguye guhita bashyira  mu bikorwa gahunda y’ubucuruzi mugihe bazaba bahawe inkunga 
  8. Abasaba Ntibagomba kuba biga cyangwa babarizwa mu byiciro by’amahugurwa ababuza kwiyemeza no kwita ku iterambere ry’ubucuruzi bwabo ku buryo buhoraho. 



Ubwoko bw'imishinga yemewe


Imishinga yemerewe gusaba inkunga ni imishinga iri mu nzego zitandukanye z’ubucuruzi zirimo Ubucurzi bushingiye kumyuga, impano, ibidukikije,ubukerarugendo ,serivisi zitandukanye n’ubundi bucuruzi bwemewe. Umushinga ugomba kuba uteguye neza hakurikijwe amabwiriza yatanzwe   kandi ugaragaza ubushobozi n’amahirwe yo kwaguka.


Ibizitabwaho mu Guhitamo imishinga 


Mu gusuzuma imishinga, hazitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira: 

  • Ubushobozi bw’umushinga mu  guhanga imirimo mishya, gukura no gukomeza gukora mu gihe kirekire
  • Kuba umushinga ufite intego ziganisha ku iterambere kandi zishoboka
  • Kuba usaba afite ubumenyi n’imyumvire ihagije ku isoko n’aho ubucuruzi bwe bukorera
  • Kuba ubucuruzi buzakorerwa cyangwa busanzwe bukorerwa  mu Rwanda
  • Ibitekerezo bishya kandi bifite udushya mu bucuruzi, harimo ibitekerezo by’urubyiruko, cyane cyane abahoze cyangwa bakiri muri gahunda za MVTC n’Amashuri ya Fondazione Marcegaglia ETS
  • Kuba gahunda y’imicungire y’ubucuruzi n’igenamigambi ry’imari iteguye neza


Umusanzu w'Usaba


Abasaba ntibasabwa gutanga ikiguzi cy’amafaranga yabo bwite kugira ngo bemererwe  inkunga.Icyakora, abazatoranywa bazasabwa kugaragaza ubushake, igihe n’imbaraga bihagije mu  guteza imbere imishinga yabo.


Ibisabwa mu Gusaba


Usaba agomba gutanga ibi bikurikira: 

  1. Ifishi y’Ubusabe yujujwe neza, irimo amakuru bwite y’usaba, ibisubizo ku bibazo bimwerekeyeho ndetse n’incamake y’umushinga w’ubucuruzi asabira inkunga  
  2. Inyigo y’umushinga (Business Plan) irambuye, itarengeje impapuro eshatu (3), igaragaza ibisobanuro by’umushinga, intego zawo nyamukuru ndetse n’uburyo inkunga ya (5,000,000 -10,000,000RWF) izakoreshwa mu guteza imbere umushinga wahawe inkunga. 


Igihe ntarengwa cyo gutanga ubusabe 


Inyandiko zose zikubiyemo ubusabe busaba inkunga  zizatangwa bitarenze ku wa 30 Ukwakira 2026. Ubusabe bwose  buzatangwa nyuma y'iyo tariki ntibuzitabwaho.


Uko Wasaba


  1. uzuza Ifishi y'Ubusabe iboneka kuri https://forms.gle/njVQytEPWdnunw3z5 
  2. Tegura kandi ushyire ku mugereka ingengo y’imari  (Business Plan) itarengeje impapuro eshatu (3) kandi itarengeje amafaranga yavuzwe muri iri tangazo
  3. Ohereza ubusabe  bwujuje ibisabwa byose  kuri microcredit@fmorwanda.org


Kubindi bisobanuro ,hamagara 0784407522


Attachment

Download the attached document for more details

Download Attachment

Share this notice